Amazi :

Amazi ari kuri iyi si dutuyeho ni menshi. Hari amazi y’imvura, ay’imigezi,ay’ibiyaga n’ay’inyanja.

Amazi ashyushywa n’izuba, agahinduka umwuka, ukazamuka, ukajya mu kirere. Umwuka w’amazi iyo ugeze hejuru urakonja, ugakomera ugahinduka amazi ariyo agaruka ku isi ari imvura.

Hari amazi amwe y’imvura acengera mu butaka, andi agatemba ajya mu migezi, mu nzuzi, mu biyaga no mu Nyanja.

Amazi yacengeye mu butaka arakomeza akamanuka, kugeza iguhe ahura n’ubutaka bukomeye nk’ibumba cyangwa h’ibuye.

Iyo ageze kuri ubwo butaka arahagarara, uko imvura iguye akiyongera, kugeza ubwo aba ikiyaga kinini cyo mu kuzimu.

Yamara kuba menshi cyane akagerageza kwishakira inzira apfunda isi. Iyo ashoboye guhinguka inyuma, aho apfupfunukira niho bita isoko.

Iyo soko niyo irema akagezi gato; utugezi duto nitwo duterana tukabyara imigezi minini; imigezi minini nayo igaterana ikabyara inzuzi.

Ibiyaga byirema ahantu hategamye cyane, nko mu mibande ishashe ikikijwe n’ubutaka bwegutse.

Iyo ibiyaga byo mu kuzimu bitobokeye aho hantu, hadendeza amazi menshi, yabura aho atembera, agakomeza kwiyongera, akabyara ikiyaga.

Ibiyaga byinshi bibyibushywa n’imigezi cyangwa inzuzi zitemba zibijyamo, bikagira imigezi ibivamo igabanya amazi yabyo iyajyana mu nzuzi no mu nyanja.

Inyanja ni aho amazi yose tumaze kuvuga ateranira. Inyanja nazo zigenda zirutana.

Aho amazi ari ku isi haruta inshuro eshatu ahumutse twita ubutaka.

Amazi afite akamaro kanini. Atariho, nta gifite ubuzima gishobora kubaho: turayanywa, turayatekesha, turayiyuhagira, turayameshesha, tuyengesha inzoga, tuyakoresha mu iyubaka n’indi mirimo myinshi.

Amazi magari ni inzira z’amato atwara abantu n’ibicuruzwa.

Ayo mazi avamo n’amafi aribwa. Amazi y’ibiyaga bimwe na bimwe n’ay’inyanja bayakuramo umunyu.